Ibihumyo n'igihingwa gikwiye kwitabwaho mumuryango nyarwanda kuko bitanga akazi, birinda indwara zituruka kumirire mibi.

Ibihumyo n'igihingwa gikwiye kwitabwaho mumuryango nyarwanda.

                                                              



muraho bavandimwe nshuti zanjye, 
uyu munsi nifuje ko twonjyera kuganira kugihingwa cy'ibihumyo kugirango twongere tumenye uburyo twatera imbere ndetse tukirinda indwara nka diabetes, umuvuduko w'amaraso, indwara zituruka kumirire mibi nka bwaki nibindi.
ubundi igihingwa cy'ibihumyo cyigira isukari nkeya(carbohydrates) cyikajyira kandi ingano nkeya ya glycose yinjira mumaraso ( glycemic index) ibi byose bikaba bifasha umuntu urwaye diabetes kuba yajyenda igabanyuka bikaba mubyukuri byaba numuti, ndetse n'ubwirinzi kumuntu utarayirwara. sibyo byonyine kuko igihumyo cyifashisha kumuntu ufite igogora ritajyenda neza ndetse iibihumyo bivura ndetse bikanarinda indwara twavuze hejuru.

ntitwavuga kubijyanye nindwara igihumyo cyirinda ngo twibajyirwe abantu babona imirimo kubera igihumyo.
igihumyo gitanga akazi kuko guhera mugihe cyo gukora imigina hakenerwa abakozi bitewe n'ingano companyi cyangwa uruganda rugiye gukora. gusa abensi ntibakunze gukora imigina ahubwo bayigura muri companyi ziyikora kuko igiciro cyayo cyiba ari gitoya.

igihingwa cy'ibihumyo gihingwa kubuso buto cyane kuko metero kare imwe wayihingaho imigina 64 kandi inyungu yavamo ntahantu nahamwe yahurira n'ikindi gihingwa cyose wahinga kuri ubu buso. ibihumyo birakenewe kwisoko kuko ubu bigura guhera kumafaranga 1500rwf kubaranguzi, mumahotel babigura kumafaranga ari hejuru yaya.
umuryango nyarwanda ucyeneye kubaho wirinda indwara kandi uhanga nuburyo bwiza bwo kubona amafaranga, nimuri ubwo buryo nabashishikariza guhinga ibihumyo kuko nabyo biri mubyatuma tujyera kwiterambere rirambye.

abashaka gukora ubu buhinzi mwahamagara cyangwa mukandika kuri whatsapp kuri 
+250784244459
uhobora no gusura ibikorwa byacu kuri youtube channel yacu yitwa zinduka Tv , irangwa nishusho y'igihumyo




email innovationpaster@gmail.com
murakoze cyane.




Comments

Popular posts from this blog

Ubuhinzi bw'ibihumyo isoko y'iterambere..